Byikoze kugeza aho na Ruhaya yicyura :

Umugore yagiye kuzirika isekurume mu gasozi, agarutse mu rugo ashyira ibishyimbo ku ziko.

Hashize akanya yumva aranyotewe, ni bwo agiye kwivumbira yibwira ko ari bugaruke vuba.

Ageze iyo avumba ibiganiro biraryoha.

Si bwo ijoro ririnze kugwa atari yataha ngo ahishe ibishyimbo acyure n'isekurume.

Hagati aho umugabo yaje kuza yongera amazi mu nkono ateka ibishyimbo birashya yandurura n'ibintu byose.

Nyamugore atahutse, akora ku nkono y'ibishyimbo asanga byahiye.

Ati «yooo, ibintu byikoze, dore bya bishyimbo byitetse.»

Agiye gukinga amadirishya yasize afunguye asanga arafunze. Ati «reba rwose n'amadirishya yifunze!»

Ajya hanze kureba amamera yari yasize yanitse arayabura, agenzuye neza asanga ari mu ntebo mu mfuruka.

Ati «reba rwose na ya mamera yiyanuye!»

Ubwo agenda agana ahari uburiri ariko mu nzu ntihabonaga neza.

Agenda akorakora aba akoze mu bwanwa bw'umugabo we wari aryamye, ariyamirira ati «yewe, koko ibintu bya hano byose byiikoze, dore na cya Ruhaya nasize nziritse mu gasozi cyicyuye !!

Mbega ibintu byiza!!»